Umugaba mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Julius Waweru Karangi yasuye u Rwanda
Kigali tariki 15 Gicurasi 2013
Umugaba mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Julius Waweru Karangi yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuva tariki 13-15 z’uku kwezi. Uyu mushyitsi yagiranye ibiganiro n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Charles Kayonga.
Kuri uyu wa kabiri aherekejwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Julius Waweru yatanze isomo mw’ishuri rikuru rya gisirikare riri Nyakinama mu karere ka Musanze. Mu isomo yatanze yigishije abasirikare bakuru ibijyanye n’ inshingano yo kuyobora abo bashinzwe.
Yababwiye ko bagomba kuba abayobozi bazana impinduka nziza mu mirimo bakora, bakarangwa n’indangagaciro zikwiriye umuyobozi mwiza harimo gutanga urugero rwiza k’ubo uyobora.
Gen Julius Waweru yanavuze no ku mutekano w’akarere aho yibanze ku bimaze gukorwa mu kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab mu gihugu cya Somalia. Yavuze ko Al Shabab n’indi mitwe y’iterabwoba bikorana ari ikibazo gihangayikishije akarere ndetse n’Isi yose. Asaba ko ibihugu byakomeza ubufatanye mu kurandura ibikorwa by’iyi mitwe y’iterabwoba.
Ishuri ryigisha abasirikare bakuru ryashimiye Umugaba mukuru w’Ingabo za Kenya ku mpanuro n’ubumenyi yabahaye bizabafasha gukomeza kuzuza inshingano yo kuyobora neza abasirikare bashinzwe.


Yakiriwe n’umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Charles Kayonga



Topics
On 13 August 2026, the Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDFCSC) fraternity celebrated the Central African Republic’s 66th Independence…
On 3rd August 2026, the Zimbabwe Staff College Joint Command and Staff Course 39 conducted a study tour at the Rwanda Defence Force Command and Staff…
On 3rd August 2026, the Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDFCSC) fraternity celebrated the 66th Independence Day of the Republic of…
On 30 July 2026, A delegation from the Sri Lanka Defence Services Command and Staff College visited the Rwanda Defence Force Command and Staff College…
On Monday, 20th July 2026, the Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDFCSC) officially opened the one-year Senior Command and Staff Course…
On Tuesday, 14 July 2026, the Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDFCSC) hosted a ceremony with the entire community to celebrate the Nat…
Thursday, on 9th July 2026, the Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDFCSC) celebrated the 15th Independence Day anniversary of Republic…
On 6th July 2026, the Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDFCSC) hosted a ceremony for the entire community to celebrate the 62nd…
On 13th June 2026, a handover and takeover ceremony took place at RDFCSC marking the transition of the College leadership from the outgoing Commandant…